Duhagararira abantu bava mu bihugu bitandukanye
Twifurije ikaze abatavuga icyongereza batuye muri Maine
Kuri Law Office Of Joe Bornstein, dushimishwa no gufasha inkomere n'abamugaye batuye mu mpande zose za Maine - ari abahamaze igihe kirekire cyangwa abahageze vuba. Dufite amashami y'ibiro byacu ahantu hatandukanye muri Maine, kandi inshingano zacu za mbere ni uko abantu babona ubutabera kimwe nta vangura.
Kera mbere y'uko Maine ishyirwaho mu mwaka wa 1820, abimukira bari baratangiye gutura muri Leta yacu nziza ya Maine. Kandi abantu baturutse impande zose bakomeje kuza gutura muri Maine. Mu mwaka wa 1890, sekuru na Nyirakuru ba Joe bimukiye muri Maine bavuye muri Latvia. Umuryango wa Joe wavuye Latvia ufite icyizere cyo kugira ubuzima bwiza muri Amerika. Umuryango wa Joe uracyatuye hano ahubwo umaze no kugira amasekuruza esheshatu.
Kuri ubu Maine ikomeje kwakira abantu bafite imico itandukanye bavuga n'indimi itandukanye. Mu myaka 50 imaze ishinzwe, Joe Bornstein yahagarariye abantu barenze ibihumbi 24 bo mu nzego zitandukanye kandi bava mu bihugu bitandukanye. Ibiro bya Joe bifite abavoka 10 n'inzobere mu by'ubutabera 40 kandi bose bafite imiryango ituye muri Maine kandi ihakora.
Niba warakomeretse cyangwa umuntu wawe yarakomeretse cyangwa akamugara kubera uburangare bw'undi muntu cyangwa kubera impamvu zitandukanye, tuzakurenganura aho waba uturuka hose. Ibiro byacu bibereyeho kugufasha mu ngeri zose. Niba icyongereza atari ururimi rwawe, dufite abasemuzi bo kugufasha. Ushobora kuza kutureba cyangwa ukaduhamagara kandi ibyo utubwiye tubigira ibanga.
Umuryango wa Joe wimukiye muri Amerika ushaka ubuzima bwiza kuri wo no ku bisekuruza bizaza kandi kugeza ubu natwe duharanira ubuzima bwiza bwa buri muntu. Turi abavoka bahagararira abaturage ba Maine kuva mu mwaka wa 1974.